00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuganga wanditse igitabo ku minsi ya nyuma y’ubuzima bwa Mandela ashobora kujyanwa mu nkiko

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 July 2017 saa 02:57
Yasuwe :

Graça Machel umugore wa nyakwigendera Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo, yatangaje ko ashobora kujyana mu nkiko umuganga we Dr Vejay Ramlakan, wanditse amakuru atarigeze atangazwa ku buzima yabayeho mu minsi yabanjirije urupfu rwe.

Kuwa Kabiri nibwo Dr Ramlakan, wayoboraga itsinda ry’abaganga bitaga kuri Mandela kugeza apfuye mu 2013, yashyize hanze igitabo yise ‘Mandela’s Last Years, igikorwa cyahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga wamwitiriwe wihizihizwa tariki ya 18 Nyakanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuwa Gatanu n’Umuryango yashinze, Machel yavuze ko yamaganiye kure iki gitabo, ndetse ko ari kugisha inama abanyamategeko mbere yo gufata umwanzuro wo kujyana mu nkiko uwacyanditse n’abagishyize hanze.

Machel washakanye na Mandela mu 1998 avuga ko uyu muganga yarenze ku mahame amubuza gushyira hanze amakuru yerekeranye n’umurwayi ari gukurikirana.

NK’uko AFP yabyanditse, muri iki gitabo Dr Ramlakan yashyizemo amakuru ajyanye n’ubuzimwa bwite bwa Mandela, aho yahishuye uburyo tariki ya 8 Kamena yajyanywe mu bitaro bya Mediclinic Heart Hospital arembye cyane.

Muri iki gitabo uyu muganga avuga uburyo ubwo yajyanwaga kwa muganga byabaye ngombwa ko ategereza imbangukiragutabara iminota igera kuri 30, kuko iyari yamutwaye mbere yafashwe n’inkongi bageze mu nzira.

Yanavuzemo kandi ukuntu umuryango wa Mandela hari igihe cyageze ukananirwa kumvikana n’abaganga bamwitagaho, ndetse n’uburyo mu buruhukiro bwarimo umurambo we hari hashyizwemo akuma gafata amashusho.

Nelson Mandela warwanyije politiki y’ivangura muri Afurika y’Epfo ndetse akaba afatwa nk’intwari ya Afurika yitabye Imana mu Ukuboza 2013, afite imyaka 95.

Graça Machel umugore wa nyakwigendera Nelson Mandela

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages