Abagabo bashobora kurwara kanseri y’amabere. Ibi biterwa n’uko abantu bose baba bafite udusabo tw’amabere, kandi kanseri ihera muri utu dusabo.
Nubwo abagabo badafite amabere nk’ay’abagore, bafite uturemangingo duto two mu gituza dushobora kugira ibibazo bigateza kanseri.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango American Breast Cancer Foundation bugaragaza ko nibura umugabo umwe mu bagabo 726 ari we ushobora kurwa kanseri y’ibere ku Isi.
Kimwe mu bishobora gutuma umugabo arwara iyi ndwara harimo izabukuru kuko ikunda gufata abari mu myaka 60 kuzamura.
Ikindi gishobora gutuma umugabo arwara iyi ndwara ni ukuba mu muryango we harimo umugore wigeze kurwara kanseri y’ibere. Urugero nk’umubyeyi we cyangwa se mushiki we.
Guca mu byuma bipima indwara runaka bizwi nka ‘Radiology’ nabyo biri mu bishobora gutuma umugabo arwara kanseri y’ibere kubera ko ibyo byuma bishobora gutwika uturemangingo two mu gituza.
Kunywa inzoga kenshi ndetse no kugira umubyibuho ukabije na byo biri mu bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere ku mugabo.
Ibimenyetso by’iyi kanseri birimo kugira utubyimba mu gatuza mu mwanya w’ibere, guhindura ingano n’imiterere yaho no guhinduka k’uruhu (rugatukura).
Uburyo bwo kuvura iyi kanseri bukoreshwa ku bagore ni nabwo bukoreshwa ku bagabo nko kubaga no gushiririza. Kuvura kanseri haba hagamijwe ibintu bibiri by’ingenzi, ari byo kuyikiza cyangwa kongerera uyirwaye iminsi yo kubaho binyuze mu kumwongerera ubudahangarwa bw’umubiri.
Iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira mu gihe bimenyekanye hakiri kare, ugatangira kwivuza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!