00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudipolomate w’u Burundi yeguye muri Komisiyo y’Umuryango ya AU

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2026 saa 08:10
Yasuwe :

Umudipolomate ukomoka mu Burundi, Ambasaderi Fred Gateretse Ngoga, yeguye ku mirimo yari amaze imyaka 17 akora muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Ngoga w’imyaka 47 yatangaje ko yeguye ku wa 8 Nzeri 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, ariko nyuma akaza kubusiba. Ntiyigeze agaragaza impamvu yatumye afata uwo mwanzuro.

Mbere yo kwegura, Ngoga yari Umujyanama Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga muri Gahunda ya AU ishinzwe Imipaka n’Uburyo bw’Akarere bwo kubungabunga Umutekano, mu biro bya Komisiyo ishinzwe Politiki, Amahoro n’Umutekano.

Yanigeze kuyobora ishami rya Komisiyo ya AU rishinzwe Gukumira Amakimbirane, aho yakoraga ku bibazo byo gukumira amakimbirane, amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.

Mu rugendo rwe rw’akazi muri AU, Ngoga yanakoze mu Butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia, aho yagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Mu mezi ashize, Ngoga yari yarushijeho kugaragaza ibitekerezo bye ku bibazo by’imiyoborere mu Burundi. By’umwihariko, yagaragazaga impungenge ku cyo yavuze ko ari ivangura rishingiye ku moko, harimo iryo yavuze ko rikomeje gukorerwa bamwe mu bagize Umuryango w’Abatutsi mu Burundi.

Ngoga yari amaze iminsi yamagana imiyoborere y'u Burundi ishingiye ku moko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages