Uyu muhango witabiriwe na Perezida William Ruto, abagize imiryango yombi n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Visi Perezida wa Kenya Kithure Kindiki, Oburu Odinga uyobora ishyaka ODM, Mama Ida Odinga, Senateri Karen Nyamu, Depite Esther Passaris, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Kipchumba Murkomen, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Imari Chris Kiptoo, Guverineri wa Nairobi Johnson Sakaja na Minisitiri w’Ubuzima Aden Duale.
Charlene na Yunge babyinishije abashyitsi mu mbyino gakondo z’aba-Kalenjin.
Isaya Yunge ni rwiyemezamirimo uzwi muri Tanzania, by’umwihariko mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu guteza imbere uburezi. Yashinze SomaApp, urubuga rumaze gufasha urubyiruko rurenga 7000 rwo muri Afurika kubona amahirwe ajyanye n’uburezi.
Uyu mushinga watumye amenyekana nk’umwe mu rubyiruko rukoresha ikoranabuhanga mu kugabanya imbogamizi zituma abana batabona uburezi.
Mu 2018, Yunge yahawe igihembo cya Queen’s Young Leader Award, aba umwe mu Banya-Tanzania babiri gusa bagihawe muri uwo mwaka. Mu 2007 yaramenyekanye ku rwego mpuzamahanga ubwo yabaga umuyobozi wa mbere w’urubyiruko wo muri Afurika wavugiye mu Nama ya G8, agaragaza ibitekerezo n’inyungu by’urubyiruko.
Hagati ya Mutarama 2022 na Nyakanga 2023, Yunge yabaye Umuyobozi Mukuru wa SPEKI Technologies, yibanda ku iterambere ry’ubucuruzi, guhanga ibishya no kuvugurura imikorere y’ibigo. Yize Insurance and Risk Management muri Institute of Finance Management.
Yanakurikiranye amasomo ajyanye na Economic Diplomacy na Digital Money, aza no kwiga Leading Change in Entrepreneurship and Innovation muri Kaminuza ya Cambridge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!