00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuburanyi yasabye ko Perezida Suluhu ajyanwa mu rukiko nk’umutangabuhamya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 August 2026 saa 11:01
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Tundu Lissu, yasabye Urukiko Rukuru ko Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yahamagazwa akitabira urubanza nk’umutangabuhamya wo kumushinjura mu rubanza aregwamo icyaha cy’ubugambanyi.

Ibi byabaye ku wa Gatanu, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Tanzania rufashe umwanzuro ko Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bihagije ngo Lissu akurikiranwe ku cyaha cy’ubugambanyi.

Tundu Lissu aregwa icyaha cy’ubugambanyi gishingiye ku byaha bivugwa ko yakoze mu gihe cy’ubukangurambaga bw’ishyaka rye CHADEMA bwiswe “No Reforms, No Elections” mbere y’amatora yo muri Tanzania yo mu Ugushyingo 2025.

Ubushinjacyaha bumushinja ko mu nama yabaye ku wa 3 Mata 2025, yavuze amagambo yari agamije gutera ubwoba Guverinoma no kuyibuza gukora inshingano zayo, ndetse ko yari afite umugambi wo guhungabanya inzego z’igihugu. Icyakora, Lissu ahakana ibyo aregwa, akavuga ko urubanza rwe ari urwa politiki.

Mu iburanisha, Lissu yasabye inteko y’abacamanza batatu gutanga impapuro zihamagaza abatangabuhamya 11 yifuza ko bazamushinjura mu rubanza. Muri abo harimo Perezida Samia Suluhu Hassan, uwahoze ari Visi Perezida Philip Mpango, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Tanzania.

Mu batangabuhamya Lissu yasabye harimo kandi abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano ndetse n’abayobozi ba CHADEMA. Yavuze ko abayobozi bakuru bashinzwe umutekano bashobora gutanga ibisobanuro ku birego by’uko yaba yarateje ikibazo cy’umutekano w’igihugu, naho abayobozi b’ishyaka rye bakavuga ku nama yavugiwemo amagambo tubakiyeho ibirego by’ubugambanyi.

Ubushinjacyaha bwifashishije abatangabuhamya 17, mbere y’uko Lissu avuga ko nta bimenyetso bihagije byagaragaje ko yakoze icyaha ashinjwa.

Uyu muyobozi wa CHADEMA yafunzwe kuva muri Mata 2025, ashinjwa gushishikariza abaturage kwanga kwitabira amatora yo mu Ugushyingo. Ishyaka rye ryari ryaratangije ubukangurambaga bwiswe “No Reforms, No Elections” busaba ko habanza kuvugururwa imikorere y’amatora.

Tundu Lissu yasabye ko Perezida Suluhu ajyanwa mu rukiko nk’umutangabuhamya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages