Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira uwa 29 Ugushyingo, Umaro n’abandi bantu barenga 10 barimo abo mu muryango we n’inshuti ze, bageze i Brazaville bavuye muri Sénégal, bacumbikirwa muri hoteli yaho. Indege yabatwaye ngo yakodeshejwe na Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso.
Abo muri Leta ya Congo basobanuye ko icyemezo cyo guha Umaro ubuhungiro ari icy’ubutabazi kandi ko kigamije kugabanya umwuka mubi.
Umaro yakuwe ku butegetsi tariki ya 26 Ugushyingo 2025. Nyuma y’aho ku munsi wakurikiyeho Gen Horta N’Tam arahiriye kuyobora Guinée-Bissau umwaka w’inzibacyuho, uyu munyapolitiki yajyanywe muri Sénégal.
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangaje ko muri Guinée-Bissau hakwiye gusubiraho ubutegetsi bushingiye ku byavuye mu matora, gusa Minisitiri w’Intebe we, Ousmane Sonko, yatangaje ko ibyabaye i Bissau ari umukino.
Sonko utizeye ko ibyabaye muri Guinée-Bissau ari ‘coup d’état’, yasabye ko Komisiyo y’Amatora yakwemererwa gutangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 23 Ugushyingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!