Mu matora ya Perezida yabaye mu 2022, umwuka wari waramaze kuba mubi hagati ya Kenyatta wari Perezida na Ruto wari Visi Perezida.
Byatumye no mu matora Ruto yiyamamaza mu mpuzamashyaka ye ukwe, na Uhuru Kenyatta yifatanya na Raila Odinga warwanyaga ubutegetsi bwe.
Ibiro bya Perezida wa Kenya byatangaje ko Ruto na Kenyatta bahuriye mu mujyi wa Gatundu rwagati muri Kenya, mu rugo rwa Uhuru Kenyatta.
Aba bombi baganiriye ku bibazo bitandukanye byugarije igihugu ndetse n’akarere muri rusange.
Perezida Ruto yashimiye Kenyatta uburyo yaharaniye ko ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro mu 2022, no kuba akomeje gushyigikira iterambere rya Kenya.
Ruto kandi yashimiye Uhuru Kenyatta ku musingi yubatse, watumye ubukungu bwa Kenya bugihagaze neza kugeza ubu nubwo bwahuye n’ibibazo byinshi.
Bombi kandi bashyigikiye kandidatire ya Raila Odinga ku mwanya w’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, basaba abaturage n’ibindi bihugu kumushyigikira.
Biyemeje kandi kujya baganira kenshi kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije igihugu.
Kenyatta na Ruto bahuye nyuma y’iminsi mike Ruto ashwanye na Rigathi Gachagua wari umubereye Visi Perezida. Byatumye Gachagua yeguzwa n’Inteko.
Gachagua na Uhuru Kenyatta bava mu bwoko bumwe bw’aba-Kikuyu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!