00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Yishe umuntu, arya umutima we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 October 2026 saa 07:29
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 ukekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu batandukanye mu bice bya Masaka, Wakiso na Sanga, nyuma yo kwemera ko yagize uruhare muri ubwo bwicanyi, akanavuga ko yariye umutima w’umwe mu bo yishe.

Uyu mugabo witwa Kamugisha Kulaishi, usanzwe akora ubucuruzi bwo kuguriza abantu amafaranga, atuye mu gace ka Kasala, muri Nyendo-Mukungwe, mu Karere ka Masaka.

Yatawe muri yombi hamwe n’undi muntu usanzwe akora ibikorwa by’ubupfumu, ukomoka mu Karere ka Kyotera, ukekwaho kuba ari we wamutumye gukora ubwo bwicanyi.

Nk’uko ikinyamakuru ChimpReports cyabitangaje, iperereza ryatangiye nyuma y’uko ku wa 29 Nzeri 2026, mu gace ka Nyendo-Mukungwe habonetse ibisigazwa by’umubiri w’umuntu, bituma Polisi itangira gushakisha uwaba yaragize uruhare mu rupfu rwe.

Mu iperereza ryakurikiyeho, Polisi yabonye ibindi bisigazwa by’umubiri mu gace ka Kyanamukaka, iza gusanga ari iby’umugore witwa Natukunda Jackline, wakomokaga mu gace ka Lukaya.

Iryo perereza ryatumye Polisi igera kuri Kamugisha Kulaishi, imuta muri yombi kugira ngo akorweho iperereza ku ruhare yaba yaragize muri ubwo bwicanyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Masaka, SP Kasirye Twaha, yatangaje ko Kulaishi yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rwa Natukunda, ndetse agaragaza ko hari umupfumu wari waramuhaye akazi ko gushaka ibice by’imibiri y’abantu byari gukoreshwa mu mihango y’ubupfumu.

Polisi yatangaje ko mu byo Kulaishi yemeye harimo kuba yari yaragiranye amasezerano n’uwo mupfumu, akamwemerera miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda kugira ngo amubonere ibyo yari akeneye.

Muri ayo mafaranga, yari yaramaze guhabwa amashilingi 250.000 nk’icyiciro cya mbere cy’ubwishyu.

Iperereza ryagaragaje ko uwo mupfumu ashobora kuba yaragize uruhare mu gutegura ubwo bwicanyi, ari na yo mpamvu yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku byo ashinjwa.

Mu gihe yabazwaga na Polisi, Kulaishi yanavuze ko yagize uruhare mu bundi bwicanyi bubiri bwakorewe mu bice bya Nsangi, mu Karere ka Wakiso, ndetse no muri Sanga.

Mu byo yabwiye abashinzwe iperereza harimo ko yariye umutima w’umwe mu bantu yishe, amagambo yatunguye benshi nyuma yo gutangazwa.

Nyuma yo guta muri yombi Kulaishi, Polisi yasatse aho yari atuye, ihavana imyambaro n’ibindi bikoresho bikekwa ko bishobora kuba byarakoreshejwe mu bikorwa by’ubupfumu.

Kamugisha Kulaishi yemeye ko yishe umuntu, arya umutima we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages