Abaturage bo mu Karere ka Kinyara muri Uganda, bari mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rw’umuturanyi wabo wishwe n’umugabo we amuziza ko amuhakaniye ko batera akabariro nyuma yo kuva mu byishimo bya Noheli.
Umuyobozi wa polisi muri aka karere Bob Kagarura yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mugore witwaga Rose Nanjala,wasize uruhinja rw’amezi umunani.
Amakuru atangwa na murumuna w’uyu mugabo wari n’umuturanyi wabo avuga ko Nanjala w’imyaka 33 yari yiriranye n’umugabo we basangira Noheli mu kabari, bataha ahagana mu ma saa sita z’ijoro.
Ahagana mu ma saa cyenda z’umuseso ni bwo umugabo yasabye umugore we guhindukira ngo batere akabariro, gusa umugore akomeza kumutera umugongo.
Ikinyamakuru the Monitor dukesha iyi nkuru kiravuga ko uyu mugabo utabashije kwihanganira umubiri yatangiye ubwo amukubita, kugeza ashizemo umwuka.
Nyamugabo ntiyigeze agerageza gucika ahubwo nyuma yo kumenya ko umugore we apfuye yahise yishyira mu maboko ya Polisi, atinya ko abaturanyi bamufata na we bakamwica bamuziza amahano yakoze.
TANGA IGITEKEREZO