Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko ku Cyumweru agakoko ka Marburg, gatera uwakanduye kuva amaraso nka Ebola kahitanye umuganga umwe , 80 bamukozeho bagahabwa akato .
Uwanduye indwara ya Marburg aribwa umutwe ubundi akavirirana amaraso mu myenge y’umubiri mbere yo kwitaba Imana. Ikinyamakuru ABC kivuga ko Marburg ihitana 80% by’abayanduye.
Kimwe na Ebola, Marburg nta muti n’urukingo igira kandi nayo yandurira mu matembabuzi (Amacandwe, amaraso ,n’ibindi) y’uyirwaye cyangwa mu nyamaswa zo mu ishyamba nk’inkende n’inguge.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, nawe yemeje ko iyo ndwara yageze mu gihugu cya Uganda asaba abagituye kwitwararika.
Yagize ati” Minisiteri y’Ubuzima yamaze kwemeza ko Marburg yageze mu gihugu, mureke gusuhuza muhererekanya ibiganza ahubwo mukorane bya hafi n’inzego z’ubuzima”
Yanasabye Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda gushyiraho uburyo bwo kuburira abantu bakabona amakuru ahagije ku buryo bakwirinda ako gakoko.
Uganda yagiye ikunda kwibasirwa n’ibyorezo bya Marburg na Ebola ariko igashobora kubikumira bitarahitana benshi.
Indwara ya Marburg yakuye izina ku mujyi wa Marburg mu Budage aho yagaragaye bwa mbere hagati ya 1960 na 1970.



















TANGA IGITEKEREZO