Iyo Zahabu ifite agaciro k’ibihumbi birenga 845$. Itangazamakuru ryavuze ko Tarus yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ndetse agezwa imbere y’urukiko rushinzwe kurwanya ruswa ku wa Gatatu.
The citizen ivuga ko afungiye muri gereza ya Luzira kugeza ku wa 18 Mutarama mu gihe hagitegerejwe ko iperereza ku byaha byo gucuruza Zahabu binyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano zimwemerera gukora ubucuruzi ndengamipaka.
Biteganyijwe ko azisobanura ku birego byo gucuruza Zahabu mu buryo bwa magendu no gucura inyandiko z’Ikigo cy’Imisoro cya Uganda zirimo igaragaza ko yishyuye ibihumbi 30$ i Kampala zimwemerera gutwara Zahabu.
Uyu mugabo w’imyaka 57 y’amavuko yabaye Minisitiri ku butegetsi bwa Mwai Kibaki na Ambasaderi wa Kenya muri Australia hagati y’umwaka wa 2009 na 2012. Yabaye kandi umudepite wari uhagarariye akarere ka Emgwen kuva mu 2003 kugeza mu 2007.
Urwego mpuzamahanga rushinzwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ruvuga ko Uganda ari izingiro ry’ubucuruzi bwa Zahabu butubahirije Amategeko, akenshi ikaba ikomoka mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Kenya.
Iyo igeze muri Uganda, abacuruzi bayitirira ko ikomoka muri Uganda bagacura inyandiko zibyemeza ku buryo ubuyobozi butabasha kubitahura byoroshye.
Uru rwego rukomeza ruvuga ko Uganda ikurura isoko rya magendu mu bucuruzi bwa Zahabu bitewe n’uko byoroha kuyitwara no kuyicuruza hisunzwe umutekano muke muri RDC na Sudani y’Epfo.
Iyo ivuye muri Uganda ijyanwa ku masoko mpuzamahanga arimo ayo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nk’uko itsinda ry’impuguke za Loni zabigaragaje muri raporo yazo yo mu 2017.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!