00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Yatangije ‘business’ yo gukubita abagabo

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 4 March 2026 saa 09:38
Yasuwe :

Inkuru imaze iminsi ibica bigacika ku mbuga nkoranyambaga ni iy’umugore w’i Kigali wagaragaye mu mashusho akubita umugabo we, bikarangira Polisi itaye muri yombi uwo mugore.

Ubu noneho inkuru iri kuvugwa cyane ni iy’Umunya-Uganda, Aleti Crystal usanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa TikTok, ukomeje kuba ikimenyabose nyuma yo gutangaza ko yatangije ‘business’ yo gukubita abagabo, ndetse ko yifuza ko nibura umwaka wa 2027 uzagera amaze gukubita abagabo 1000.

Mu kiganiro aherutse kugirira kuri YouTube channel yitwa Ugandan Boy Talk Show, Aleti Crystal bigaragara ko afite imbaraga z’umubiri, yatangaje ko wamuhamagara ku murongo we wa telefone niba uri umugore cyangwa umukobwa, ukamwishyura akaza akagukubitira umugabo mu gihe uwo mugabo asanzwe aguhohotera.

Ati ‘‘Mbabarira unkangure Saa Sita z’ijoro nkubite umugabo, mpa ayo mahirwe. Mfite intego ko nibura nzaba maze gukubita abagabo 1000 mu 2027. Niyumvamo ko nk’umugore ukora ‘business’, mbashije kubikora byaba ari byiza.’’

Aleti kandi yavuze ko ari gushaka gukorana na Polisi ya Uganda, ku buryo najya amara gukubita umugabo azajya ahita amujyana kuri Polisi.

Yavuze ko yajya abwira Polisi ati ‘‘Uyu namukubise ari gukubita umukobwa utarageza imyaka y’ubukure, namukubise na we yakubise umugore utwite, yafashe umukobwa ku ngufu n’ibindi bibi.”

Yasobanuye ko icyo agamije ari uguhana abagabo b’indakoreka, bishora mu byaha byo guhohotera abagore. Igihe kandi waba ufite umusore mukundana akagutendeka cyangwa akagutekera imitwe akagutera agahinda, Aleti Crystal avuga ko wamuha akazi, akamugukubitira inshyi mu matwi.

Uyu mugore yavuze ko yagize igitekerezo cyo gutangira iyi ‘business’, nyuma y’uko akomeje kubona abagore benshi bakorerwa ihohoterwa bajya no gushaka ubutabera bagatenguhwa ntibabuhabwe uko bikwiye, none akaba yarafashe umwanzuro wo kwihanira abagabo.

Amashusho ye asobanura uwo mushinga yasamiwe hejuru n’abagore n’abakobwa benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamusaba kwagura ibikorwa bye iyo business, ikagera ku rwego mpuzamahanga, abandi banyuzamo bakajya bamubwira ko bashaka ko abaha akazi.

Nk’uwitwa Dera Charlie kuri Instagram yagize ati ‘‘Imana ihe umugisha business yawe! Mbabarira ujye muri Afghanistan.’’

Uwitwa Sleemy kuri uru rubuga we yagize ati ‘‘Ndakwinginze, dukeneye ko ufungura ishami muri Nigeria.’’

Hari n’uwamusabye ko yakwagura ibi bikorwa bikagera i Toronto muri Canada.

Aleti Crystal wo muri Uganda yatangiye ‘business’ yo gukubita abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages