Ebola yari igaragaye muri Uganda ku nshuro ya gatandatu, yahitanye abantu bane kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2025.
Nubwo nta rukingo rwa Ebola rwari rwemerwa na OMS, kuva muri Gashyantare 2025 hari urwahise rutangira kugeragerezwa.
Itangazo rya OMS ryasohotse ku wa 26 Mata rigira riti “Mu gihe cy’iki cyorezo haketswe abantu 14, byemezwa ko 12 banduye abandi 2 ibimenyetso byo muri Laboratwari bigaragaza ko bishoboka ko yaba ari Ebola. Hapfuye abantu bane barimo babiri byemejwe ko ari yo yabahitanye, abandi babiri bishidikanywaho.”
OMS yavuze ko abantu 10 bari barwaye Ebola muri Uganda bayikize.
Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda ibinyujije kuri X yanditse ko “Icyorezo cya Ebola Sudan Virus cyatsinzwe bidasubirwaho.”
Mu myaka 50 ishize Ebola yahitanye abantu ibihumbi 15 bo muri Afurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!