00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yatangaje iherezo rya Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 April 2025 saa 08:34
Yasuwe :

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola Sudan Virus cyari kimaze amezi ashyira atatu cyaranduwe burundu nyuma y’iminsi 42 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Ebola yari igaragaye muri Uganda ku nshuro ya gatandatu, yahitanye abantu bane kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2025.

Nubwo nta rukingo rwa Ebola rwari rwemerwa na OMS, kuva muri Gashyantare 2025 hari urwahise rutangira kugeragerezwa.

Itangazo rya OMS ryasohotse ku wa 26 Mata rigira riti “Mu gihe cy’iki cyorezo haketswe abantu 14, byemezwa ko 12 banduye abandi 2 ibimenyetso byo muri Laboratwari bigaragaza ko bishoboka ko yaba ari Ebola. Hapfuye abantu bane barimo babiri byemejwe ko ari yo yabahitanye, abandi babiri bishidikanywaho.”

OMS yavuze ko abantu 10 bari barwaye Ebola muri Uganda bayikize.

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda ibinyujije kuri X yanditse ko “Icyorezo cya Ebola Sudan Virus cyatsinzwe bidasubirwaho.”

Mu myaka 50 ishize Ebola yahitanye abantu ibihumbi 15 bo muri Afurika.

Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola Sudan Virus cyari kimaze iminsi mu gihugu cyaharandutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .