Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Chris Baryomunsi, yatangaje ko igihugu cyujuje ibisabwa byose kugira ngo gitangazwe nk’icyabashije guhashya Ebola, nyuma yo kurangiza igihe cy’iminsi 42 yo gukurikirana abarwayi n’abahuye n’iki cyorezo.
Yavuze ko iki gihe cyo gukurikirana cyatangijwe nyuma y’uko umurwayi wa nyuma wa Ebola wanduye muri Uganda yasezerewe mu bitaro ku wa 16 Kamena 2026.
Kuva Virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo yongeye kugaragara muri Uganda, abantu 20 ni bo bemejwe ko bayanduye, aho 18 bakize bagasezererwa, mu gihe babiri bapfuye bazize iyo ndwara. Abo bapfuye bombi bari abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisitiri Baryomunsi yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yakomeje gukurikirana uko ibintu bihagaze mu gihugu hose, kandi ko nta wundi murwayi mushya wa Ebola wagaragaye.
Ati “Muri iki gihe cyose, Minisiteri y’Ubuzima yakomeje igenzura rikomeye mu gihugu hose kandi nta bundi bwandu bw’indwara ya Ebola bwabonetse.”
Abantu 15 mu banduye Ebola muri Uganda banduriye muri RDC, ari na yo soko ikomeye y’iki cyorezo.
Muri RDC, umubare w’abanduye Ebola umaze kurenga 3.000.
Uganda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bimaze igihe bihura n’ibyorezo bya Ebola. Iki gihugu cyagaragaje icyorezo cya mbere cya Ebola mu 2000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!