Ikibazo cy’uyu mutwe w’iterabwoba ni kimwe mu byatumye umubano hagati y’ibihugu byombi uzamba, aho Leta y’u Rwanda ishinja Uganda kuba inyuma y’’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo bitegurwa n’uyu mutwe.
Mu rwego rwo kwirinda kugaragaza ko RNC ikorera muri Uganda mu buryo bwemewe, hashinzwe umuryango utegamiye kuri Leta witwa Self Worth Initiative, ukaba wari ushinzwe guhuriza hamwe ibikorwa bya RNC muri Uganda ntawe urabutswe, kuko bigoye gukekera umuryango utegamiye kuri leta kwishora mu bikorwa by’iterabwoba.
Kuri ubu ariko ibikorwa by’uyu muryango byamaze gufungwa muri iki gihugu, aho washinzwe kuba wari umaze igihe kirekire ukora ariko utariyandikishije ku Rwego rushinzwe Imiryango Itegamiye kuri Leta. Imiryango 16 muri 54 yafunzwe iri muri iki cyiciro.
Ifungwa ry’uyu muryango wari indiri ya RNC n’ubundi rihuriranye n’uko uyu mutwe w’iterabwoba wari umaze iminsi waracitse intege, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bawo basubiranyemo, mu gihe n’ibitero by’iterabwoba wagerageje kugaba ku Rwanda byaburijwemo rugikubita, ku buryo hari ababibona nk’aho ari ikindi kimenyetso cyerekana ubushobozi bw’u Rwanda mu guhashya imitwe y’iterabwoba yari imaze igihe iri mu migambi yapfubye yo kurujujubya.
Indi miryango 15 yahagaritswe izizwa kutabasha kwerekana ibitabo by’imari, kugira ngo hagenzurwe imikorere yayo. Indi miryango isigaye yahagaritswe kubera ko yakoreshaga ibyangombwa byarengeje igihe.
Umuyobozi w’Urwego rugenzura imiryango itegamiye kuri Leta, Okello Stephen, yavuze ko ibikorwa byakozwe n’imiryango yahagaritswe ari amakosa atakwihanganirwa, asaba inzego zose bireba kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa iki cyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!