Umuvugizi wa UCC, Ibrahim Bossa, yavuze ko ibigo byahawe iri tegeko ku wa 2 Mata 2026 kandi ibigo bitazarikurikiza bizahanwa. Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 14 Mata 2026, ndetse hahise hafungwa imbuga zigera kuri 500.
Yavuze ko iki cyemezo gikubiye mu itegeko rigenga imikoreshereze y’itumanaho mu ngingo yaryo ya gatanu n’iya 10, aho yemerera iyi komisiyo kugenzura ibicishwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gushyiraho amategeko abigenga ku bigo by’itumanaho.
Yakomeje avuga ko ingingo ya 33 yaryo yemerera iyi komisiyo gushyiraho amategeko akumira abantu kureba ibikorwa bifatwa nk’ibitajyanye n’indangagaciro z’Abanya-Uganda.
Ati “Aya mategeko akumira kwerekana ibikorwa bihabanye n’indangagaciro ndetse asaba ko ibikorwa by’abantu bakuru biba bifite umurongo bigenderaho.”
Yavuze ko aya mategeko yagiyeho hagamijwe no kurinda abana kuba bareba amashusho y’urukozasoni.
Nubwo izo mbuga zafunzwe, umuntu ukoresha uburyo bwa VPN ashobora kuzikoresha ibyo Bossa agaragaza ko ari ikibazo kizwi ndetse nabyo bakiri kubishakira igisubizo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!