Muri Werurwe nibwo Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe n’indi mipaka yo ku butaka mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Icyemezo cyo kongera gufungura imipaka cyatangajwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ku wa 20 Nzeri ubwo yagaragarizaga abenegihugu uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.
Perezida Museveni yavuze ko we na guverinoma ayoboye bahisemo koroshya ingamba zo kwirinda COVID-19, nyuma yo kubona ko igiciro cyo kuguma bategereje kiri hejuru cyane y’icyo kuba bafungura.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko inzira zo mu kirere n’imipaka yo ku butaka bifunguye kuri ba mukerarugendo bava n’abajya muri Uganda.
Yagize ati “Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege n’imipaka yo ku butaka kuri ubu birafunguye kuri ba mukerarugendo bajya n’abava muri Uganda, bagomba kuba bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’uko bagera muri Uganda.”
Museveni yavuze ko abashinzwe ba mukerarugendo bafite inshingano zo kugenzura ko aba bashyitsi bativanga n’abaturage basanzwe.
Yakomeje avuga ko n’Abanya-Uganda bari hanze bemerewe gutaha. Ati “Abanya-Uganda batashye, bafite ibyangombwa by’uko nta COVID-19 bafite bazemerwa kujya mu ngo. Minisiteri y’Ubuzima izafata gusa imyirondoro yabo kugira ngo ikomeze kubakurikirana.”
Mu bindi byemezo byafashwe muri iki gihugu n’uko ingendo zihuza uturere zakomorewe, amasaha yo kugera mu rugo akaba yakomeje kuba saa Tatu ariko abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bo bakaba bategetswe kuba bavuye mu muhanda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 muri Uganda urenga 6000 mu gihe abo imaze guhitana bagera kuri 63.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!