00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yabonetsemo icyorezo cya Marburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2026 saa 03:54
Yasuwe :

Ikogo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika indwara (Africa CDC) ryatangaje ko inzego z’ubuzima muri Uganda zemeje ko hagaragaye umuntu umwe wanduye virusi ya Marburg.

Iyi ndwara yandura cyane itera umuriro ukabije, yagaragaye mu gihe hakorwaga igenzura ry’icyorezo cya Ebola cyari kimaze iminsi kihagaragara

Umuvugizi wa Africa CDC, Saran Koly, yavuze ko nta bandi bantu bahuye n’uyu murwayi bagaragaje ibimenyetso by’indwara, ndetse kugeza ubu nta wundi murwayi mushya uri mu gihugu.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yavuze ko atari azi amakuru y’uko haba hari icyorezo cya Marburg mu gihugu.

Africa CDC yavuze ko uyu murwayi wabonetse mu karere ka Kyegegwa mu burengerazuba bwa Uganda, ari umwana w’imyaka umwaka n’igice wari warapfuye.

Yagize ati “Africa CDC iri gukorana na Guverinoma ya Uganda binyuze mu nzego z’ubuzima ku makuru arebana na virusi ya Marburg. Kugeza ubu ntidushobora kwemeza niba hari abandi barwayi bashya.”

Yongeyeho ko Africa CDC yiteguye gutanga ubufasha mu kugenzura amakuru, gusuzuma ingaruka ndetse no gutegura uburyo bwo guhangana n’icyorezo igihe cyakomeza kugaragara.

Abakozi babiri b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) na bo batangarije Reuters ko bamenye amakuru y’uko Uganda yaba yarabonye umurwayi wa Marburg.

Uganda iheruka kugira icyorezo cya Marburg mu 2017.

Indwara yabonetse muri iki gihugu yabonetse ku mwana w'umwaka umwe n'inice wapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages