00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Uwari umunyamakuru yahindutse Umwami wa Tooro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2026 saa 07:58
Yasuwe :

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru kuri Televiziyo y’Igihugu ya Uganda, UBC TV, yatangajwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, ryemeje ko Kijanangoma ari we uzasimbura Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV uherutse gutanga.

Kijanangoma abaye Umwami wa Tooro nyuma y’urupfu rwa Oyo, wari umaze imyaka hafi 30 ayoboye ubwo bwami. Oyo yimye ingoma mu 1995 akiri umwana, aba umwe mu bami bato cyane bari ku ngoma muri Afurika.

Gutoranywa kwa Kijanangoma gufatwa nk’intangiriro y’ikindi cyiciro mu mateka y’Ubwami bwa Tooro. Bibaye mu gihe ubwo bwami buri kwitegura gusoza imihango yo guherekeza no gushyingura Umwami Oyo.

Kijanangoma yari asanzwe azwi n’Abanya-Uganda benshi kubera akazi yakoze mu itangazamakuru, aho yari umusomyi w’amakuru kuri UBC TV.

Kuva mu mwuga w’itangazamakuru akajya kuyobora bumwe mu bwami gakondo bukomeye muri Uganda ni impinduka ikomeye mu nshingano ze.

Itangazwa rye ryakurikiye inzira yo gushaka uzasimbura Oyo yatangiye nyuma y’urupfu rwe, igizwemo uruhare n’abagize umuryango w’ibwami ndetse n’inzego z’Ubwami bwa Tooro zishinzwe ihererekanyabubasha.

Umwami mushya azaba afite inshingano zo kurengera umuco n’imigenzo by’Ubwami bwa Tooro, kubungabunga ubumwe bw’abaturage babwo no gusigasira umurage wabwo.

Kijanangoma yatangajwe nk’umusimbura wa Oyo mbere y’imihango ya nyuma yo kumushyingura, izabera mu irimbi ry’abami rya Karambi Royal Burial Grounds.

Edward Rukidi Kijanangoma yabaye Umwami wa Tooro kuko akomoka mu muryango w’ibwami; ni umuhungu w’Igikomangoma Christopher Paul Kijanangoma akaba n’umwuzukuru w’Umwami George David Rukidi Kamurasi III.

Nyuma y’urupfu rw’Umwami Oyo, utarasize umwana uzwi n’umuryango w’ibwami, abo mu muryango wa cyami wa Babiito basubiye ku gisekuru cya Rukidi III no ku murage yari yarasize ugaragaza uko abamusimbura bagombaga gukurikirana. Ni muri urwo rwego batoye Kijanangoma, nyuma y’uko George Desmond Kamurasi wari wabanje gutoranywa bivugwa ko yanze kwima ingoma.

Edward Rukidi Kijanangoma na nyakwigendera Umwami Oyo bahuriye kuri sekuru, Umwami George David Rukidi Kamurasi III. Se wa Kijanangoma, Christopher Paul Kijanangoma, yari murumuna wa Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III, se w’Umwami Oyo.

Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru yatangajwe nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages