Urubyiruko rwo mu ishyaka rya NRM (National Resistance Movement) rwasabye Perezida Yoweri Museveni kuruha akazi rukava mu bushomeri n’ingurane yo kugira ngo ruzamutore mu matora azaza ya 2016.
Amakuru dukesha Daily Monitor, avuga ko ibi byatangajwe n’abayobozi b’uburubyiruko mushyaka NRM mu nama yabahuje na Depite Evelyne Anite uhagarariye urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko, ku wa Kane tariki 1 Mata 2014.
Uru rubyiruko rwavuze ko ruhangayikishijwe cyane n’ubushomeri bukaba ari na yo mbogamizi ishobora kuzatuma badatora Perezida Museveni mu matora ya 2016.
Urubyiruko rwagaragaje ko ubushomeri bubugarije akenshi bushamikiye no ku kuba nta mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babona, binatuma bitakariza icyizere mu kwihangira imirimo.



















TANGA IGITEKEREZO