Abanyamuryango b’ishyaka NUP ryashinzwe n’uyu munyapolitiki uzwi mu muziki nka Bobi Wine, bagaragaye bagerageza kunyura mu mazi yari yafunze umuhanda, babanje gukuramo inkweto.
Bobi Wine yatangaje ati “Umuhanda ugana mu karere ka Otuke warengewe kandi ntukiri nyabagendwa!”
Ubwo uyu munyapolitiki yabonaga ko kwambuka akoresheje imodoka bigoye, yafashe icyemezo cyo kuvamo, na we akuramo inkweto, yambuka nk’abandi.
Bobi Wine ari kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, akazahatana n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora ateganyijwe muri Mutarama 2026.
Yifashishije ibyamubayeho uyu munsi, agaragaza ko ubutegetsi bwa Museveni bwakabaye bwaratunganyije imihanda itameze neza mu karere ka Otuke.
Uyu munyapolitiki yanahatanye mu matora aheruka mu 2021, agira amajwi 35,08%. Ni we mukandida uhabwa amahirwe menshi yo gutahana bikomeye na Perezida Museveni.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!