Ku munsi wa Noheli yo kuwa 25/12/2014 Sheikh Dactoor Abdu Kadir Muwaya yarasiwe iwe arapfa. Abamwivuganye ntibaramenyekana.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Mayuge, Caroline Akoth, yatangaje ko aPolisi yahise itangira iperereza ku iraswa rya Sheikh Dactoor wari Umuyobozi w’Abayisilamu b’aba Shia muri Uganda.
New Vision dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Sheikh Dactoor yari azwi cyane muri Uganda, kuko yari Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa ABIF wubatse imisigiti myinshi muri Uganda, ukanafasha abana benshi kugera ku nzozi zabo zo kwiga.
Hari hashize iminsi havugwa ukutumvikana hagati y’amatsinda abiri y’Idini y Islam,aba –Sunni n’aba-Shia.



















TANGA IGITEKEREZO