00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umuyobozi ari mu mazi abira nyuma yo gutuka abibasiwe n’inzara

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 25 January 2024 saa 11:05
Yasuwe :

Okello Oryem Henry usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda aranengwa gukoresha imvugo idakwiriye ku bantu bicwa n’inzara aho yabise ‘ibicucu’.

Ibi Okello yabivuze akomoza kuri raporo y’urwego rushinzwe uburenganzira bwa muntu muri Uganda igaragaza ko mu 2022, abantu barenga 2200 bazize inzara n’indwara ziterwa na yo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’iki gihugu. Muri ako gace iyo raporo ivuga kandi ko abagera ku gice cya miliyoni na bo bugarijwe n’inzara ku buryo bukabije.

Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe ikirere ari cyiza Uganda ikaba ifite n’ubutaka burumbuka atumva ukuntu hari abaturage bashobora kubura ibibatunga.

Ubwo yavugiraga kuri NTV Uganda yagize ati “Ni igicucu gusa, igicucu cya nyacyo ni cyo gishobora kwicwa n’inzara muri Uganda”.

Amagambo y’uyu muyobozi yarakaje Abanya-Uganda banyuranye harimo n’abo bakorana muri Guverinoma, aho bagiye bamushinja kwirengagiza ko inzara muri Uganda isanzwe ari ikibazo bityo ko nk’umuyobozi biteye isoni kumva avuga amagambo nk’ariya.

Okello Oryem Henry aranengwa gukoresha imvugo idakwiriye ku bibasirwa n'inzara muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages