00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umusirikare yafatanywe imiti ibihumbi 150 igabanya ubukana bwa SIDA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 October 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Umusirikare wa Uganda ukora mu bitaro bya Kabamba IV yafatanywe imiti irenga ibihumbi 150 igabanya ubukana bwa SIDA yari yibwe kuri ibyo bitaro.

Uyu musirikare ukekwaho icyaha yari umukozi muri Laboratwari yo kuri ibi bitaro.

Umuvugizi w’Ikigo cya Uganda gishinzwe imiti, Abiaz Zamwiri, yavuze ko Jimmy Kissembo yafatiwe mu gace k’ubucuruzi agiye kugurisha imiti yibwe.

Yavuze ko banafashe undi mugore wibye imiti irenga ibihumbi 300 ya malaria, n’ibikoresho bipima malaria byinshi.

Zamwiri yavuze ko iyi miti n’ibikoresho Leta yabanje gusuzuma aho byibwe ndetse yabyisubije mu gihe abakekwa bombi bafungiye kuri polisi bakazakomeza gukurikiranwa n’amategeko.

Ubujura bw'imiti muri Uganda bukomeje gufata intera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages