Elizabeth Mbabazi yakatiwe n’Urukiko rwa Buganda mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko bigaragaye ko yagize uruhare muri uyu mugambi w’ubujura bwari kwibasira ishami ry’iyi banki riherereye mu nyubako ya Acacia Mall i Kampala.
Uyu mugore wari usanzwe acuruza ibikoresho by’abanyeshuri yahamijwe ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira undi muntu no kugerageza kwiba.
Ibi byaha byose bikomoka ku kuba yari umwe mu bantu bagerageje kubikuza amafaranga arenze ayo bafite bakoresheje inyandiko mpimbano zirimo indangamuntu aho yari yiyise Enid Kukunda.
Umugambi w’aba bantu barimo Mbabazi waje gutahurwa mbere y’uko babikuza aya mafaranga.
Mu rubanza, Mbabazi yemeye uruhare rwe muri ubu bujura, ndetse yemera gutanga ubuhamya bwose bugendanye n’umugambi bari bafite.
Yavuze ko yashowe muri ubu bujura n’umwe mu bo bafatanywe witwa Flower Njawuzi, wari wamwijeje ko azamuha kuri aya mafaranga.
Yakomeje avuga ko we atari azi ko inyandiko bari gukoresha ari impimbano kuko atazi gusoma neza.
Ati “Nijejwe ko nzahabwa amashilingi miliyoni 10 umugambi wose iyo uza kugenda neza.”
Mbabazi yavuze ko muri iri tsinda ryagerageje ubujura uwo yari azi ari Njawuzi gusa.
Abandi baregwa barimo Faridah Kobusingye, Flower Njawuzi na Joel Mucunguzi bo banze kwemera icyaha, ndetse urubanza rwabo ruracyakomeje, aho biteganyijwe ko bazaburanishwa ku wa 13 Mata 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!