Dr. Otunnu yagize impanuka ubwo yari avuye mu munsi mukuru ahitwa Mucwini mu karere ka Kitgum.
Ikinyamakuru Chimpreport kivuga ko Dr. Otunnu, umushoferi we ndetse n’ undi muntu utabashije kumenyekanya, bakomeretse cyane.
Umuyobozi mukuru w’ ibitaro bya Mutagatifu Mariya abakomeretse bari kuvurirwamo, Dr. Emilton Odong, yemeje ko Dr. Otunnu arimo kwitabwaho kandi ko ameze neza.
Dr Otunnu ayoboye ishyaka Uganda People’s Congress riri muri akomeye muri icyo gihugu, ni umunaymategeko wahoze ahagarariye Uganda muri Loni.
Jean Paul Kayitare



















TANGA IGITEKEREZO