00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umukobwa wa Perezida Museveni agiye kwimikwa nka Musenyeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2026 saa 01:51
Yasuwe :

Patience Rwabwogo, umukobwa wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, akaba ari na we washinze Itorero rya Covenant Nations Church, azimikwa nka Musenyeri w’iri torero mu muhango uteganyijwe muri Kanama 2026.

Uyu muhango wo kumwimika uzaba ku wa 23 Kanama 2026, ahitwa Covenant Hill i Maya, muri Uganda. Patience Rwabwogo azashyirwa ku rwego rw’ubuyobozi bw’ikirenga bw’Itorero rya Covenant Nations Churches muri Uganda no mu bindi bihugu.

Perezida Yoweri Museveni n’umugore we Janet Museveni ni bamwe mu bashyitsi b’imena bazitabira uyu muhango wo kwimika umukobwa wabo. Ibirori kandi bizahurirana no kwizihiza imyaka 20 ishize Covenant Nations Church itangiye gukora.

Uyu muhango uzayoborwa na Bishop Dr LaDonna Osborne wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe umushumba w’itorero rya Pentekote muri Nigeria, Pastor Enoch Adejare Adeboye, n’umugore we Pastor Folu Adeboye, bazaba bari mu bashyitsi batumiwe.

Hazitabira kandi abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Hellen Yilma na Emanuel Roro, bateganyijwe kuririmba muri uwo muhango.

Covenant Nations Church ni itorero ryatangijwe na Patience Rwabwogo, aho ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko uyu muhango wo kumwimika uje ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’iterambere ryaryo, kuva ku itsinda rito ry’abasengeraga mu rugo rikagera ku rwego rufite ibikorwa byagutse.

Uyu muhango kandi utegerejweho kuba ari wo wa mbere Janet Museveni agaragayemo mu ruhame nyuma y’igihe kitari gito atagaragara kubera ikibazo cy’uburwayi.

Umugore wa Perezida Museveni aheruka kugaragara mu bikorwa rusange ku wa 20 Werurwe 2026, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubaka inyubako y’amashami ya siyansi na laboratwari muri Seeta College, mu Karere ka Mukono. Bucyeye bwaho, ku wa 21 Werurwe, yagize ikibazo gikomeye cy’ubuzima, bituma amara igihe atitabira ibikorwa bya Leta n’ibindi birori.

Patience Rwabwogo asanzwe ari Pasiteri
Umuhango wo kwimika Patience Rwabwogo uzaba ku wa 23 Kanama 2026
Patience Rwabwogo yashinze Itorero rya Covenant Nations Church

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages