Uyu mugabo witwa Malirwa James Vian, ukomoka mu Rwanda, yasanzwe yapfuye nyuma y’intonganya zo mu muryango.
Chimpreport yanditse ko Nyirampakaniye Sitafania w’imyaka 48 na Asifiwe Sarah, ukora imirimo ya ba nyakabyizi bahise batabwa muri yombi. Bombi batuye mu Rwanda.
Polisi yavuze ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye amakimbirane n’umugore we, bagakeka ko bifite uruhare mu rupfu rwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Nelson Tumusime yavuze ko Polisi yamagana ibikorwa by’urugomo kandi ko amakimbirane yo mu ngo akwiye kumenyeshwa inzego zibishinzwe aho gukemurwa hakoreshejwe ihohoterwa.
Ati “Polisi yamaganye yivuye inyuma ibikorwa by’urugomo. Amakimbirane yo mu ngo akwiye kumenyeshwa Polisi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ishami rishinzwe gukurikirana abarebwa n’ibibazo nk’ibi, aho kwishora mu rugomo.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!