Si uduhanga gusa tw’abantu yafatanwe ahubwo ahantu akorera imigenzo gakondo mu nkengero z’umurwa mukuru wa Kampala, hasanzwe n’ibisigazwa by’inyamaswa n’impu. Ni mu gihe polisi ikomeje gushakisha ibindi bice by’abantu byaba biri mu nzu ya Godfrey akoreramo imigenzo gakondo.
Umuvugizi wa Polisi, Patrick Onyango, yavuze ko Godfrey agomba gushyikirizwa urukiko mu gihe ahamwe n’icyaha cyo gutamba abantu agahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku mategeko agenga kwirinda no gukumira ibikorwa byo gutamba abantu.
Ati “Amategeko agenga kwirinda no gukumira ibikorwa byo gutamba abantu, avuga ko umuntu wese ufatanywe ibice by’umubiri w’umuntu cyangwa se ibikoresho bifite aho bihuriye no gutamba abantu agomba gushyikirizwa urukiko yahamwa n’icyaha agahanishwa igifungo cya burundu.”
Uyu mugabo we yemeza ko ari umuvuzi gakondo adatamba abantu ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo ryahakanye ko rimuzi rivuga ko ntaho rihuriye n’uyu mugabo.
Ibi si ubwa mbere bibaye muri Uganda kuko muri Nyakanga polisi yabonye uduhanga 17 tw’abantu ahakorerwa imigenzo gakondo mu karere ka Mpigi, ahagana ku birometero 41 uvuye i Kampala. Ibyo byose ni ibifitanye isano no gutamba abantu mu bikorwa by’imigenzo gakondo.
Abantu bamwe mu bihugu byinshi bya Afurika bemera ko imigenzo gakondo ikoresha ibice by’imibiri y’abantu ibazanira amahirwe, nko kugira ubukire cyangwa gutera umwaku abanzi babo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!