Itangazo rya mbere Polisi yashyize hanze rivuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana Saa sita n’iminota 15 z’igicuku, yaguyemo abantu 63 nyuma y’aho imodoka enye zigoganye.
Nyuma polisi yashyize hanze irindi tangazo, ivuga ko umubare w’abantu bapfuye ari 46, bisobanuye ko hari ikinyuramo cy’abantu 17. Polisi yavuze ko iyo mibare ari iyakusanyijwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaganga.
Iti “Nyuma y’impanuka, umubare munini w’abari mu mpanuka bari bataye ubwenge, nyuma bamwe bibeshyweho bashyirwa mu mubare w’ibanze w’abantu bapfuye. Turi gukorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo dutange amakuru y’ukuri uko ibintu bikomeza kugenda.”
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda wa Kampala–Gulu Highway ahitwa Kitaleeba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!