Aba basore batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, mu Karere ka Wakiso ahitwa Kyengera mu mukwabu wakozwe na Polisi y’iki gihugu, muri gahunda yo kurwanya iterabwoba.
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda IGP Gen Kale Kayihura yabwiye itangazamakuru ko aba bakekwa batawe muri yombi mu gihe bari bamaze iminsi bimuka aho bari batuye.
Kayihura yagize ati “Iyi ni inshuro ya gatatu barimo bimuka mu gihe gito. Twabafashe ubwo barimo bimuka indi nshuro. Turimo tugenzura niba badafitanye isano n’urupfu rwa Kagezi.”
Kuva Kagezi yakwicirwa ahitwa Kiwatule, Polisi yakomeje gushaka ababa baramwishe, yifashishije iperereza rigamije kurwanya iterabwoba.
Gen.Kale Kayihura yavuze ko bamaze gukusanya amakuru ku bantu benshi bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu. Yakomeje asaba abafite amazu akodeshwa kwitondera guha ikaze abakodesha bashya bakazajya babasaba imyirondoro ndetse n’aho bakomoka.
Ati “Mubabaze impamvu baje gucumbika mu gace kanyu. Dushobora guhashya ikibazo cy’umutekano muke mu gihe tugize amakenga.”
Joan Kagezi wari Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abagize uruhare mu gitero cyo mu 2010, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, yarashwe n’abantu babiri bari kuri moto ku mugoroba wo ku itariki 30 Gashyantare 2015.
@PGirinema



















TANGA IGITEKEREZO