00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Perezida Museveni yategetse ko abiba ibikorwaremezo by’amashanyarazi baraswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 May 2025 saa 11:01
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yategetse ko abazajya bafatirwa mu bujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi bajya baraswa mu cyico, mu guhashya ibi bikorwa bikomeje gufata indi ntera.

Hashize igihe agace ka Luweero kabarizwamo Uturere twa Luweero, Nakaseke na Nakasongola twarazengerejwe n’ibura ry’umuriro riterwa ahanini n’ubujura bw’ibikorerwaremezo by’amashanyarazi birimo insiga, transformateur n’ibindi.

Ni ubujura bwatumye Perezida Museveni ategeka Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, gushyiraho komite ihuza inzego z’umutekano, mu gukemura iki kibazo.

Yategetse kandi ko muri Luweero hoherezwa abasirikare biteguye kurasa mu cyico.

Perezida Museveni yabwiye Gen Muhoozi kohereza abasirikare biteguye ‘kurasa mu cyico’ nk’uko The Monitor yabitangaje.

Ati “Nidutangira kubarasa, bazabicikaho.”

Nyuma y’aya magambo ya Museveni, Abatuye Luweero baragaje ko bamushyigikiye kuko aba bajura babazengereje.

Erisa Kambugu yavuze ko “Nubwo kurasa ugamije kwica bishobora kumvikana nk’ibiteye ubwoba, aba bajura bakwiriye ibihano biremereye birimo n’urupfu.”

Kambugu yunganiwe na Agnes Nabawanuka wavuze ko “Nta kibazo mfite mu kuba abakekwaho kwiba transformateur, insiga, n’amapoto baraswa mu gihe cyose bagerageza gucika. Bakwiriye urupfu kubera agahinda katavugwa bateza. Perezida Museveni yavuze ibyari mu mitwe ya benshi hano muri Luweero.”

Perezida Museveni yategetse ko abiba ibikorwaremezo by’amashanyarazi baraswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages