Uyu munyamategeko yavuze ko yakunze kubona Perezida Museveni atwaye imodoka, ariko ntamenye niba abifitiye uburenganzira. Yakomeje avuga ko niba Perezida Museveni afite permis, yaba yarishe Itegeko rigena ko umuntu uhabwa ibyangombwa byo gutwara imodoka agomba kuba areba neza, mu gihe Mabirizi avuga ko Perezida Museveni afite uburwayi bw’amaso bijyanye n’imyaka ye.
Mu gihe Perezida yaba adafite permis, Mabirizi avuga byaba ari ikibazo gikomeye kuko yaba atwara imodoka nta burenganzira abifitiye, nabyo bikaba ari ukwica Itegeko rigenga gutwara ibinyabiziga muri Uganda.
Uyu munyamategeko yavuze ko ari uburenganzira bwa rubanda kumenya amakuru y’ibibakorerwa ndetse no kumenya imyitwarire y’abayobozi, yibutsa Minisiteri y’Umurimo n’Ingendo ko mu gihe yarenza iminsi 21 itaramusubiza, izaba yishe Itegeko bityo akazayijyana mu nkiko.
Yavuze ko yifuza kurega Perezida Museveni kubera gutwara imodoka za Leta kandi atabifitiye ubushobozi. Uyu mugabo kandi yari aherutse kujyana Umuyobozi w’Urwego rw’Ubwiyunge muri Uganda, Robert Kyagulanyi, mu nkiko amushinja kuba yarabonye uruhushya rumwemerera gutwara imodoka mu buryo bw’uburiganya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!