Muri Uganda bari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu, mu matora azaba ku wa 15 Mutarama 2025.
Ni ibikorwa bihanganyemo Yoweri Museveni uri ku butegetsi na Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine ari na we unenga Museveni ku rwego rwo hejuru.
Bobi wine ufite n’abayoboke benshi biganjemo urubyiruko rushyigikiye ishyaka National Unity Platform akunze kuba afite abantu benshi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Museveni wo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi ari na we uhabwa amahirwe na we aba afite abayoboke benshi, ndetse ubwo yari mu Bunyolo yasabye abaturage kwima amatwi abashaka kubabuza gukora.
Arenguriye kuri Bobi Wine ari “Nta gahunda bafite. Bashaka kurya ibihiye ariko badashoboye gukora ibyabo. Bashaka kurya ibyo batavunikiye.”
Kyagulanyi uhataniye umwanya w’umukuru w’igihugu amaze iminzi agaragaza ko mu bikorwa byo kwiyamamaza yagiye avangirwa n’inzego z’umutekano zifunga ibikoresho bijyanye no kugusakaza amajwi, gukubita abayoboke be n’ibindi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!