Mubarak Munyagwa uhagarariye ishyaka rya CMP, ni umwe mu bakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa Uganda mu matora ateganyijwe mu 2026.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Munyagwa yavuze ko Ururimi rw’Igiswahili rutavugwa cyane mu bihugu byinshi agaragaza ko aho kurukoresha we yakwemeza Igifaransa nk’ururimi rukoreshwa cyane muri Afurika no ku Umugabane w’u Burayi.
Yagize ati “Tuzakuraho Igiswahili nk’ururimi rukoreshwa mu gihugu, tuzakirwanya, dukeneye Igifaransa. Igifaransa gikoreshwa mu bihugu byinshi nk’u Burundi, Congo, u Rwanda, Gabon na Repubulika ya Centrafrique, ntidukeneye Igiswahili dukeneye Icyongereza n’Igifaransa.”
Icyongereza ni rwo rurimi rwemewe rw’Igihugu muri Uganda, rukoreshwa mu nzego za leta, uburezi n’ubucamanza. Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi byose byemera Igiswahili nk’ururimi rw’ubutegetsi.
Mu kiganiro na televiziyo ya NBC muri Uganda, Munyagwa yavuze ko igihugu gikeneye kugira uburyo buteguye neza no gukora igenzura ryimbitse mu kuzana impinduka.
Ati “Iyo uri gushaka gutera imbere ugerageza kureba ibintu byinshi ugatoranyamo icyiza kubirusha, Igiswahili gikoreshwa mu bihugu bike cyane, ariko Igifaransa kivugwa mu bihugu birenga 25 harimo n’ibyo ku mugabane w’u Burayi.”
Ururimi rw’Igiswahili rwemejwe mu mwaka wa 2005, nk’ururimi ruhuza Akarere binyuze mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Guverinoma ya Uganda yemeje ko Igiswahili cyigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye kandi kikabazwa mu bizamini.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!