Abayobozi b’ingabo n’izindi nzego za Leta muri ibyo bihugu bahuriye mu biganiro bya tekiniki byabereye kuri Speke Resort Munyonyo i Kampala, aho basuzumye imyiteguro ya nyuma y’amasezerano azashyirwaho umukono n’abaminisitiri bashinzwe ingabo b’ibihugu byombi.
Iyi mishinga izibanda cyane cyane mu gace ka Montepuez, mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ahantu Perezida Yoweri Museveni n’abandi barwanyi ba Uganda baherewe imyitozo ya gisirikare mu myaka ya za 1970.
Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni ku bibazo bya Mozambique, Gen. Ivan Koreta, yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi ufite imizi ikomeye. Yagaragaje ko Perezida Museveni yamenyanye n’abayobozi b’Ishyaka FRELIMO ubwo yigaga muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, ibintu byatumye amenya neza urugamba rwa politiki n’urwa igisirikare rwo kubohora ibihugu.
Nyuma y’uko Mozambique ibonye ubwigenge mu 1975, FRELIMO yashyizeho Montepuez nk’ahantu ho gutorezwa abarwaniraga kubohora Uganda. Itsinda rya mbere ry’abarwanyi 28 barimo Museveni ryahakoreye imyitozo mu 1976, nyuma riba intangiriro y’ingabo zarwanyije n’ubutegetsi bwa Idi Amin, zigira uruhare mu ishingwa ry’Ingabo za Uganda.
Imishinga iteganyijwe ikubiyemo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, kwamamaza ibicuruzwa, kongera ubumenyi bw’abakozi ndetse no kubaka ishuri rya tekiniki no gusana ibikorwaremezo biri ahahoze ikigo cy’imyitozo.
Horacio Massangaie umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo zavuye ku rugerero muri Mozambique, yavuze ko urugendo rwabo muri Uganda rugamije guhindura ubufatanye bw’amateka bukajya mu bikorwa bifatika.
Yongeyeho ko Mozambique ishaka kungukira ku bunararibonye bwa Uganda mu buhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi mu gihe iyi mishinga izaba itangiye.
Ambasaderi wa Uganda muri Mozambique, Col. Fred Mwesigye, yavuze ko ubwo bufatanye ari ubw’amateka kandi buri mu murongo w’igitekerezo cyo kwishyira hamwe kwa Afurika, aho ibihugu bigomba gufashanya mu bihe bikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!