Uyu musaza ni we wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije wa Uganda.
Gen Rtd Moses ubarizwa mu Ishyaka National Resistance Movement (NRM) yatsindiye uyu mwanya ahigitse abandi bakandida batatu bari bahanganye.
Gen Ali yatsinze aya matora ku majwi 12.854 ahigitse Patrick Tandrupasi w’Ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC), mu gihe umukandinda wigenga Gesper Draga yagize amajwi 522.
Gen Ali yagiye mu Nteko Ishinga Amategeko bwa mbere mu 1973 nka Minisitiri w’Ubutegetsi, nyuma ahabwa izindi nshingano zirimo kuba Minisitiri w’Imari, uw’urubyiruko, uw’umuco n’imikino, ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda, uw’umutekano w’imbere mu gihugu, ndetse n’ubutabazi.
Yatangiye gukorera igihugu mu 1968, ubwo yinjiraga mu gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!