Ibijyanye n’ubuzima bwe, Minisitiri Tumwebaze yabigarutseho mu mwiherero wahuje abayobozi ba Uganda mu gace ka Kyankwanzi.

Yavuze ko kunanuka kwe ntaho guhuriye n’uburwayi.

Ati “Kunanuka byateza impungenge gusa igihe bitari amahitamo y’umuntu cyangwa bifite aho bihuriye n’uburwayi. Ariko iyo ari umuntu wabihisemo binyuze mu kugabanya calorie, guhindura uburyo bw’imibereho no gukora siporo ni igikorwa cyiza.”

Minisitiri Tumwebaze yakebuye abatekereza ko gutakaza ibilo ari uburwayi ndetse n’abibwira ko umubyibuho ari ikimenyetso cy’imibereho myiza.

Ati “Imitekerereze benshi bafite ariko y’amafuti ni ukwibwira ko kugira ibilo byinshi cyangwa umubyibyuho ukabije ari ikimenyetso cy’imibereho myiza, ahubwo ni ikimenyetso cy’ibibazo bikomeye.”

Tumwebaze atangaje ibi mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga bari bakomeje kwibaza icyo yabaye cyatumye akomeza gutakaza ibilo.

Minisitiri w’Ubuhinzi muri Uganda, Frank Tumwebaze, yatakaje ibilo cyane
Minisitiri w’Ubuhinzi muri Uganda, Frank Tumwebaze, yatakaje ibilo cyane
Minisitiri Frank Tumwebaze, mbere yo gufata icyemezo cyo kugabanya ibilo
Minisitiri Frank Tumwebaze, mbere yo gufata icyemezo cyo kugabanya ibilo