Ibijyanye n’ubuzima bwe, Minisitiri Tumwebaze yabigarutseho mu mwiherero wahuje abayobozi ba Uganda mu gace ka Kyankwanzi.
Yavuze ko kunanuka kwe ntaho guhuriye n’uburwayi.
Ati “Kunanuka byateza impungenge gusa igihe bitari amahitamo y’umuntu cyangwa bifite aho bihuriye n’uburwayi. Ariko iyo ari umuntu wabihisemo binyuze mu kugabanya calorie, guhindura uburyo bw’imibereho no gukora siporo ni igikorwa cyiza.”
Minisitiri Tumwebaze yakebuye abatekereza ko gutakaza ibilo ari uburwayi ndetse n’abibwira ko umubyibuho ari ikimenyetso cy’imibereho myiza.
Ati “Imitekerereze benshi bafite ariko y’amafuti ni ukwibwira ko kugira ibilo byinshi cyangwa umubyibyuho ukabije ari ikimenyetso cy’imibereho myiza, ahubwo ni ikimenyetso cy’ibibazo bikomeye.”
Tumwebaze atangaje ibi mu gihe benshi ku mbuga nkoranyambaga bari bakomeje kwibaza icyo yabaye cyatumye akomeza gutakaza ibilo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!