00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Miliyoni 900 z’Amashilingi zubakishijwe metero 10 z’umuhanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2026 saa 09:07
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara, yatangaje ko rwiyemezamirimo wari wahawe kubaka umuhanda mu Karere ka Pakwach yakoresheje hafi ingengo y’imari yose ya miliyoni 900 z’Amashilingi ya Uganda, yubaka metero 10 gusa ku muhanda wagombaga kugira kilometero imwe.

Hashize iminsi Minisitiri Balaam asura ibikorwaremezo mu bice bitandukanye ndetse icyatunguye abantu ni uburyo yategekaga ko abashinzwe kubaka imihanda batabwa muri yombi aho yasangaga harimo imikorere idahwitse.

Barugahara yabwiye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu ko mu igenzura yakoze muri Pakwach yasanze amafaranga yagombaga kubaka kilometero yose yarubatse metero 10 gusa.

Ati “Mu mpera z’icyumweru nagiye i Pakwach, aho Leta yari yateganyije miliyoni 900 z’Amashilingi zo gukora kilometero imwe y’umuhanda woroheje. Nasanze enjenyeri yarakoze metero 10 gusa, ariko yarakoresheje amafaranga yose. Yari asigaranye miliyoni 12 gusa. Namubajije nti ‘Amafaranga ari he?’ ansubiza ati ‘amafaranga, amafaranga, amafaranga, amafaranga.’”

Minisitiri yavuze ko iki kibazo kigaragaza intege nke mu nzego zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta ku rwego rw’uturere.

Ati “Dufite izi nzego zose; mufite CFO, CAO, RDC n’abandi. Tuzakomeza gutakaza amafaranga kubera kudahanwa kugeza ryari? Iyo abantu bakora nk’aho nta cyo bazabazwa, mugomba kubakurikirana.”

Barugahara yanenze uburyo abakekwaho ruswa bafatwa ariko ntihagire igikorwa ngo bahanwe

Ati “Abishora muri ruswa ni abanyabwenge. Bashaka ibigo byiza by’abamategeko byo kubunganira. Hari abo twafashe bajyanwa mu rukiko rushinzwe kurwanya ruswa, ariko ntibamara n’ibyumweru bibiri muri gereza ya Luzira. Bahise barekurwa batanze ingwate.”

Depite Betty Nambooze we yavuze ko kohereza inzego zo ku rwego rw’igihugu gukemura ibibazo byakagombye gukemurwa n’uturere bitwara amafaranga menshi kandi bikabangamira ihame ryo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Ati “Dukoresha umutungo w’igihugu mu gukurikirana ibyo inzego z’uturere n’abagenzuzi b’imbere bakagombye kuba baragaragaje kandi bagakemura. Ibyo ni ugukora akazi inshuro ebyiri kandi birahenze.”

Minisitiri Balaam yagaragaje ko hari ba rwiyemezamirimo banyereza amafaranga yari agenewe kubaka ibikorwaremezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages