Inyubako z’iyi kaminuza zahiye zirimo igice gikoreramo ibiro bishinzwe abakozi n’ahari ububiko bw’inyandiko zimwe na zimwe z’ishuri. Hahiye etage eshatu zose z’icyo gihe cyarimo inyandiko zireba abanyeshuri bize muri iyi kaminuza ndetse n’ibiro by’abashinzwe umutungo.
Saa tanu n’igice z’ijoro nibwo bivugwa ko iyi nkongi yatangiye kwibasira iyi kaminuza.
Ishami rya Polisi muri Uganda rishinzwe kuzimya inkongi, ryahise ritabazwa, ariko kugera saa mbili z’igitondo ku isaha y’i Kigali umuriro ntiwari wakazimye. Bivugwa ko inkongi ijya gutangira, yahereye hejuru ikamanuka ku nyubako zo hasi.
Inyubako y’iyi kaminuza yahiye, yuzuye mu 1941. Yubatswe ku nkunga y’Abakoloni b’Abongereza.
The fire brigade is on ground. Everyone is trying their best. The fire is heavy and sprouting from the right side of the Building. The fire flames are heavy coming through right side of the roof which has sunk in. We all need to pray for the Ivory Tower. pic.twitter.com/BTlL7CrvDS
— Makerere University (@MakerereU) September 19, 2020
Fire has spread and covered all floors of the right side of the Building. This is hard for us to watch! pic.twitter.com/UIuCoYH9tZ
— Makerere University (@MakerereU) September 19, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!