Ku wa 1 Kamena 2026 nibwo Janet Museveni yagombaga kwitaba Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo yemezwe kuri uyu mwanya, nyuma yo kugenzura ko yujuje ibisabwa, gusa mu buryo butunguranye ntiyahabonetse.
Gahunda ye yimuriwe ku wa 2 Kamena 2026, ariko nabwo ntiyaboneka. Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bafashe umwanzuro ko adashobora kwemezwa nk’umwe mu bagize Guverinoma mu gihe atakwitaba imbonankubone cyangwa se ngo akoreshe ikoranabuhanga.
Mu gihe umuhango wo kurahiza abagize iyi Guverinoma uteganyijwe kuri uyu wa Mbere, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye i Entebbe, benshi bakomeje kwibaza ku kiri bukorwe.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda birimo Daily Monitor bigaragaza ko kutitaba Inteko Ishinga Amategeko kwa Janet Museveni gushobora kuba gushingiye ku burwayi, cyane ko ataragaragara mu ruhame kuva muri Werurwe 2026.
Ubu burwayi kandi nibwo bwatumye Janet Museveni atitabira irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku wa 12 Gicurasi 2026, ndetse n’ubukwe bw’umwuzukuru we.
Muri manda nshya ya Perezida Museveni, Guverinoma ye izaba igizwe n’abantu 83. Muri bo 81 bemejwe n’Inteko Ishinga Amatageko, umwe ari we Dr Lawrence Muganga ntiyemezwa kubera ibibazo by’ubwenegihugu. Janet Museveni we ntiyitabye Inteko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!