Igihugu cya Uganda kizatangira gukora imodoka zigenewe kugurishwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika ndetse no hirya no hino ku isi mu mwaka wa 2018. Iyi ni inkuru idasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari kuko iki gihugu kigiye kuba icya mbere mu gufungura uruganda rukora imodoka, izi zikazaba ari izo mu bwoko bwa Kiira EV SMACK.
Imodoka Uganda izatangira gukora ndetse ikanazigurisha guhera mu mwaka wa 2018 si Toyota, Mitsubishi cyangwa andi moko dusanzwe tumenyereye, ni iyo mu bwoko bwa Kiira EV SMACK bwashyizwe ahagaragara bwa mbere mu mwaka wa 2011 na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, bukozwe 100% n’Abagande.
Kiira EV ni umushinga wa Kaminuza ya Makerere igice cyayo gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubwikorezi, biteganyijwe ko uzamara imyaka itanu hagati ya 2012 na 2017, hagamijwe gutangiza uruganda Kiira Motors Corporation ruzajya rukora rukanagurisha imodoka zo mu bwoko bwa Kiira EV SMACK.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Observer cyo muri Uganda, leta y’iki gihugu yiyemeje gushyira ku meza akayabo ka miliyari 154 z’amashilingi akoreshwa muri icyo gihugu mu rwego rwo gushyigikira uyu mushinga, ku buryo no mu gihe gishize hatanzwe ubutaka bungana na hegitari 40.4686 bw’ahazubakwa uruganda rwa Kiira Motors Corporation mu gace k’inganda ka Jinja, mu gutangira uru ruganda rukazaba rufite ububasha bwo gusohora imodoka 5 buri masaha umunani.
Prof Sandy-Stevens Tickodri-Togboa, umwe mu bakuriye ikipe iri gukora kuri uyu mushinga yatangaje ko igitekerezo cyo gukora izi modoka bakigize ubwo abanyeshuri ba Makerere bitabiraga igikorwa cyiswe Vehicle Design Summit 2.0 hagati y’umwaka wa 2006 na 2008, cyari cyateguwe na MIT, Kaminuza yo muri Amerika izwiho kwigisha amasomo y’ ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.
Prof Tickodri-Togboa yagize ati “Kaminuza ya Makerere ni yo yonyine yo ku mugabane w’Afurika yitabiriye Vehicle Design Summit 2.0, aho byarangiye twiyemeje kwikorera imodoka yo mu bwoko bwihariye”.
Ubwo yashyirwaga ahagaragara bwa mbere mu mwaka wa 2011, imodoka yo mu bwoko bwa Kiira EV hari benshi bagiye bayinegura mu buryo butandukanye, gusa abayikoze bemeza ko ubwoko bwayo buzashyirwa ku isoko buzaba bukoresha ingufu z’umuriro w’amashanyarazi ndetse na lisansi (hybrid car) buzaba bwujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO