Iyi Komisiyo yishingikirije itegeko risanzwe muri icyo gihugu ribuza abantu gutangaza amakuru nta burenganzira babifitiye.
Ubwo buryo bushya buzagira ingaruka ku bari bafite ibyo batangaza babinyujije kuri internet no ku mbuga nkoranyambaga.
Umushakashatsi mu Muryango Amnesty International, Ronald Ebole, yabwiye RFI ko ari uburyo Leta ya Uganda iri gukoresha ngo ibangamire ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Ebole yavuze ko igiteye inkeke, ari uburyo bishyizwemo imbaraga mu gihe habura igihe gito muri Uganda hakaba amatora ya Perezida, kuko ateganyijwe umwaka utaha.
Yagize ati “Abanya-Uganda bose bakwiriye guhangayikishwa n’iri tegeko. Barabibona ko amatora ya Perezida yegereje, muri Kamena uyu mwaka Komisiyo y’Amatora yashyize hanze amabwiriza mashya afatwa nk’aharurira inzira amatora ya 2021.”
Yavuze ko muri ayo mabwiza mashya ya Komisiyo y’Amatora, hari harimo ko nta bikorwa byo kwiyamamaza bihuza abantu benshi byemewe, ibintu asanga bigamije guca intege abatavuga rumwe na Leta kuko badafite uburyo bworoshye bwo kugera ku baturage banyuze mu binyamakuru bya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!