00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Inkuba yahitanye abantu 14 mu rusengero

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 4 November 2024 saa 01:22
Yasuwe :

Abantu 14 bapfuye abandi 34 barakomereka nyuma y’inkuba yakubise abari bagiye gusenga mu Majyaruguru ya Uganda, mu gace kitwa Lamwo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024.

Abishwe n’iyi nkuba bari hagati y’imyaka 9 na 21 nkuko ibinyamakuru byo muri Uganda byabitangaje.

Polisi ya Uganda yatangaje ko nkuba yakubise ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ubwo imvura yari itangiye kugwa.

Si ubwa mbere Uganda yibasiwe n’ibibazo by’inkuba mu gihe cy’imvura, kuko muri Kamena uyu mwaka nabwo abana batatu bavukana bishwe nayo mu karere ka Dokolo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .