00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Induru zabaye zose ku modoka z’abayobozi babiri zatwaye miliyoni 780 Frw

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 7 June 2022 saa 01:21
Yasuwe :

Abanyepolitiki batandukanye bo muri Uganda bakomeje kwamagana amafaranga y’umurengera yakoreshejwe hagurwa imodoka ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among n’umwungiriza we,Thomas Tayebwa.

Ni imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Mercedes Benz S500. NTV yatangaje ko zombi, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda igomba kuzitangaho miliyari 2.88 UGX ubaze ikiguzi cyazo n’amafaranga yo kuzigeza muri Uganda. Ugenekereje nibura ni miliyoni 780 Frw.

Imodoka ya mbere yageze muri Uganda, iya kabiri ikazahagera mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

Ni icyemezo kitavugwaho rumwe kuko cyafashwe mu gihe ubukungu bw’igihugu butifashe neza, bijyanye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Amakuru avuga ko ubwo ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko bwasabaga ikigo gishinzwe gutanga amasoko ya leta kugura ziriya modoka, bwavuze ko izakoreshwaga na Rebecca Kadaga wayoboye Inteko Ishinga Amategeko kuva muri Gicurasi 2011 kugeza muri Gicurasi 2021 kimwe na Jacob Oulanyah wari umwungirije, "zitari zigikora neza bityo zidakwiye aba bayobozi bashya."

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Prossy Mbabazi Akampulira, yasobanuye ko imodoka zaguzwe zidahuye na ba nyirazo, ko ari iz‘Inteko.

Ati "Nibaba batakiri mu nshingano ntabwo bazajyana izi modoka mu rugo. Abantu ntibakomeze kuvanga ibintu ko igihugu kirimo kugurira imodoka Anita Among. Nyakubahwa Anita Among ashobora kwigurira imodoka ye, Nyakubahwa Tayebwa Thomas ashobora kwigurira imodoka ye bwite."

"Kandi ndashaka kubabwira ko basanzwe batwara imodoka nziza kurushaho, ugereranyije n’izo bahawe hano mu Nteko Ishinga amategeko."

Imibare y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta muri Uganda, iheruka kwerekana ko amafaranga igihugu gikoresha mu kugura imodoka z’abayobozi, kuzishyiramo ibikomoka kuri peteroli no kuzikoresha igihe zagize ikibazo, yazamutse cyane kuva mu myaka ishize.

Raporo y’umwaka wa 2020/2021 igaragaza ko Guverinoma yakoresheje hafi miliyari 118 UGX mu kugura imodoka z’abayobozi, mu myaka itatu y’ingengo y’imari yari ishize.

Mu mwaka wa 2018, Umudepite Ibrahim Ssemujju Nganda yazamuye ubusabe bw’uko abayobozi bajya bafashwa kugura imodoka, zikaba ari izabo aho kuzigurirwa na Leta.

Gusa abadepite bagenzi be banze ko gitambuka ngo kibe cyavamo umushinga w’itegeko.

Yagize ati "Urugero niba uri minisitiri, uzahitamo imodoka wifuza gutwara, tukaguha inguzanyo ukayigura nta misoro uciwe, ukagura imodoka yawe bwite."

"Kandi ibi bifite inyungu nyinshi kuko ntabwo wafata nabi imodoka kandi ari iyawe bwite, ntabwo wayikoresha utunda amakara, ntabwo wayikoresha utunda amatafari, kandi wanayikoresha ibindi ushaka nta nkomyi, niba ushaka kujyana abana bawe ku ashuri, imodoka ni iyawe."

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko kandi yamaze no gutangaza isoko ryo kugura inzu ebyiri, zizaba ari amacumbi ya Perezida w’Inteko ishinga amategeko n’umwungirije.

Prossy Mbabazi Akampulira yavuze ko abayobozi bakuru nka Guverineri wa Banki nkuru ya Uganda, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’abandi, basanzwe bafite amacumbi bahabwa na leta.

Yakomeje ati "Inteko ishinga amategeko yonyine niyo idafite inzu nk’amacumbi y’abayobozi bayo. Izi ntabwo ari inzu zabo bwite."

"Abayobozi bavuyeho bari bafite ibyo bagenerwa ngo babone icumbi, ariko twaravuze ngo aho kubaha amafaranga menshi, reka noneho dushyire hamwe aya mafaranga tugure inzu y’Inteko ishinga amategeko, izaba ari inzu y’Inteko ishinga amategeko, ariko ikoreshwa n’Umuyobozi w’Inteko."

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023, Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda yagenewe ingengo y’imari ya miliyari 754 UGX, ni ukuvuga nibura miliyari 205 Frw.

Iyi modoka igiye guhabwa Perezida w'Inteko ishinga amategeko ya Uganda, Anita Among

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .