Aya mahugurwa azabera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa y’Ubuyobozi cya Kyankwanzi, kizwi nka National Leadership Institute.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X ku wa 5 Ukwakira 2026, Guverinoma ya Uganda yasobanuye ko ari gahunda isubukuwe, igamije gufasha urubyiruko kurushaho gukunda igihugu no kumva uruhare rufite mu kucyubaka.
Iti “Abanyeshuri bose barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye muri Uganda bazahabwa muri uyu mwaka amahugurwa yo gukunda igihugu n’ay’imyumvire ya politiki mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa y’Ubuyobozi cya Kyankwanzi, muri gahunda ya Guverinoma yasubukuwe igamije kwimakaza ikinyabupfura, gukunda igihugu, kumva ko ari abaturage b’igihugu kimwe no kuzuza inshingano mu rubyiruko.”
Iri tangazo ntirigaragaza igihe nyacyo amahugurwa azatangirira, igihe azamara cyangwa niba abazayitabira bazakirwa mu byiciro bitandukanye.
Intego zatangajwe na Uganda zifite aho zihuriye n’iz’Itorero ry’Igihugu mu Rwanda, cyane cyane mu gutoza abaturage gukunda igihugu, kugira indangagaciro no kumva inshingano bafite mu iterambere ryacyo.
Itorero ryo mu Rwanda rifite inkomoko mu muco nyarwanda. Ryari irerero ryigishirizwagamo umuco, ubupfura na kirazira, rigatoza Abanyarwanda ubutwari, ubudahemuka no gufatanya gukemura ibibazo.
Itorero ry’Igihugu ryongeye gutangizwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2007, imbere y’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.
Mu Rwanda, inyigisho zitangirwa mu Itorero zirimo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, amateka y’igihugu n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse n’uruhare rw’umuryango mu burere.
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bari mu barebwa n’iyi gahunda y’itorero.
All Senior Six vacists across Uganda will this year undergo patriotism and ideological training at the National Leadership Institute, Kyankwanzi, under a revived government programme aimed at promoting discipline, patriotism, national identity and responsibility among young people. #OpenGovUg
— Government of Uganda (@GovUganda) October 5, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!