00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yahaye impozamarira abagizweho ingaruka n’impanuka yahitanye 63

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 October 2025 saa 10:58
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yamenye impanuka yabereye mu Muhanda uva Kampala ijya Gulu, igahitana abantu 63, atangaza ko yategetse ko umuryango ufite umuntu waburiye ubuzima muri iyi mpanuka uhabwa miliyoni 5 z’Amashilingi, mu gihe uwakomeretse we aza guhabwa miriyoni 1 y’Amashilingi ya Uganda.

Impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 22 Ukwakira 2025 mu muhanda wa Kampala ugana mu gice cya Gulu cyo mu Majyaruguru ya Uganda.

Bisi ebyiri zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ikamyo n’indi modoka ya Toyota Land Cruiser zagonganiye mu gace ka Kitaleba mu Karere ka Kiryandongo nk’uko Polisi yo mu gace ka Kiryandongo yabitangaje.

Iti “Bigaragara ko bisi ya Isuzu ifite purake ya UBF 631X, y’ikigo cya Nile Star Company yavaga i Kampala ijya Arua, ubwo yageraga i Kitaleba, umushoferi yagerageje kunyura ku ikamyo yari ifite purake ya UBK647C.

Ku rundi ruhande indi bisi ya Isuzu yari ifite purake ya UAM 045V y’Ikigo cya Planet Company yavaga mu Karere ka Adjumani yerekeza i Kampala na yo yagerageje kunyura ku modoka ya Toyota landcruiser ifite purake ya CGO2532A ariko birayinanira nyuma yo kubona bisi ya Nile Star yayisatiriye.”

Nk’uko Polisi ibivuga, umushoferi w’imodoka itwara abagenzi ya sosiyete Planet Company yagonganye n’indi ya Nile Star ubwo yageragezaga kunyura mu muhanda atari uwayo.

Uwari utwaye Toyota Land cruiser n’uwari utwaye ikamyo babuze ubushobozi bwo kugenzura ibi binyabiziga bituma imodoka zigwa mu kibaya ari na ko zikomeretsa ndetse zikica abantu. Polisi yahise itabara abakomeretse n’abitabye Imana bajyanwa mu Bitaro bya Kiryandongo.

Perezida Museveni yagaragaje ko yashenguwe n’iyi mpanuka yahitanye abantu benshi ndetse yihanganisha imiryango y’ababuze ababo.

Ati “Nihanganishije imiryango y’ababuze ababo ndetse nifuriza abakomeretse gukira buva. Nasabye ushinzwe imari n’ubutegetsi mu biro bya Perezida (State House Comptroller) guha umuryango wabuze umuntu miliyoni 5 z’Amashilingi, na miliyoni 1 y’Amashilingi ku wakomeretse.”

Perezida Museveni yasabye abakoresha imihanda kwigengesera kugira ngo impanuka nk’izi ntizizongere kuba ukundi, arakomeza ati “Abitabye Imana baruhukire mu mahoro.”

Muri Uganda impanuka ziri mu bikomeje guhitana abantu. Mu 2024 habaruwe impanuka zo mu muhanda 25.107, bingana n’inyongera ya 6.4% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Abakomerekeye cyangwa abapfiriye muri izo mpanuka bageze ku 25.808 bavuye kuri 24.728 mu 2023, ibingana n’iyongera ya 4.4%.

Raporo igaragaza ko impanuka nyinshi zabaye ku manywa, mu gihe umwanya wagaragayemo impanuka nyinshi cyane ari hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na Saa Moya n’iminota 59 z’ijoro.

Bisi zitwara abagenzi muri Uganda zagonganye hapfa benshi
Abarenga 60 ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu mpanuka ikomeye yabereye mu gace ka Kiryandongo
Imodoka zagonganye mu mpanuka ikoemye yabereye muri Uganda zangiritse cyane
Uwari utwaye ikamyo yabuze imbaraga zo kuyigenzura ihanantuka mu manga
Polisi ya Uganda yahise itabara abakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Kiryandongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages