00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Guverinoma yisubiyeho ku gusoresha abahererekanya amafaranga kuri telefoni ngendanwa

Yanditswe na Iradukunda Desire
Kuya 18 July 2018 saa 06:05
Yasuwe :

Guverinoma ya Uganda yemeye gukuraho imisoro itatu muri ine yari yashyiriyeho abakoresha uburyo bwo kubitsa, kwakira, kohereza no kubikuza amafaranga bakoresheje telefoni ngendanwa buzwi nka ‘Mobile Money’.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru Guverinoma yemeye no kuvugurura umusoro wa 1% acibwa ubikuje kuri telefoni ngendanwa ukagirwa 0.5%. Icyakora yagumishijeho umusoro w’amashilingi 200 acibwa abakoresha imbuga nkoranyambaga ku munsi.

The East African yanditse ko Minisitiri ushinzwe itumanaho, Frank Tumwebaze, yatangaje ko aya mavugurura mu itegeko rigenga imisoro rizagezwa mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane.

Yagize ati “Niba nohereje amafaranga cyangwa hakabaho ukundi guhererekanya gukozwe mu ikoranabuhanga hishyura ibintu nkenerwa, amafaranga y’ishuri, kwishyura indi serivisi, nta musoro”.

Icyemezo cyo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga cyateje umwuka mubi mu gihugu ndetse benshi mu banya-Uganda birara mu mihanda bacyamagana.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Imari, Igenamigambi, iterambere ry’Ubukungu muri Uganda ashyikiriza Inteko Ishinga mategeko, umushinga w’itegeko ukubiyemo amavugurura yakozwe kuri iri tegeko ry’imisoro.

Abanya-Uganda bamaze iminsi mu myigaragambyo yamagana ibyo gusoresha imbuga nkoranyambaga n'abahererekanya amafaranga kuri telefoni ngendanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages