00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Bobi Wine yagiye kwiyamamaza muri Gulu n’amaguru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 December 2025 saa 06:22
Yasuwe :

Umukandida Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine, wiyamamariza kuyobora Uganda yabujijwe kwinjira mu mujyi wa Gulu aho yari agiye kwiyamamariza ku wa 6 Ukuboza 2025, ahitamo kwerekezayo n’amaguru.

Bobi Wine n’abamuherekeje bageze mu gace kegereye umujyi wa Gulu, aho yagombaga gukorera ibikorwa byo kwiyamamaza basanga mu muhanda hahagazemo imodoka za polisi n’iza gisirikare ziwufunze.

Uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi yabanje kuvugira mu modoka ye ko ibikorwa byo kwiyamamaza agiyemo byemewe n’amategeko, asaba inzego z’umutekano kureka akabanza kujya ku biro by’ishyaka NUP ahagarariye ubundi akabona kujya ahateganyirijwe kwiyamamaza.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Bobi Wine n’abayoboke b’ishyaka rye bagenda n’amaguru mu muhanda berekeza aho yari agiye kwiyamamariza. Mu bo bagendanaga harimo umusore wakomeretse ku mutwe bituma agenda ava amaraso.

Daily Monitor yatangaje ko abashinzwe umutekano bakubise inkoni abaherekeje Kyagulanyi, barimo Daniel Oyerwot Brenny, uzwi nka Sir Dan Magic, umufasha mu gutunganya umuziki no kwiyamamaza.

Ageze ku modoka ya Polisi ya Uganda yagize ati “Mukiibi [umuyobozi muri Polisi] uribwira ko uri gukorera ibiki abaturage ba Uganda? Bantu banjye mukomere. Nimuze tujye kwiyamamaza.”

Ubutumwa Kyagulanyi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze bugaragaza ko ibikoresho bitandukanye byari aho kuri site yari kwiyamamarizaho byangijwe n’abantu batamenyekanye.

Si ubwa mbere Kyagulanyi ategewe mu nzira ajya kwiyamamaza n’abayoboke be bagakubitwa bamwe bakanakomereka. Amaze iminsi agargaza ko ibikoresho kuri site zirenga eshatu yari kwiyamamarizaho byose byafashwe na polisi kandi bigakorwa mbere gato y’uko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira.

Inshuro nyinshi aba ahanganye n'abashinzwe umutekano mu nzira n'aho yiyamamariza
Bobi Wine yageze mu nzira imodoka ye n'izari zimuherekeje bazibuza gutambuka ahitamo kugenda n'amaguru
Imodoka n'ibikroesho by'aho yari yateguye kwiyamamariza bwangijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages