Kuri uyu wa Gatatu nibwo inzego z’umutekano zagiye gusaka ibiro bya Bobi Wine, zitwara ibikoresho bitandukanye birimo n’inyandiko.
Bimwe mubyo abiyamamariza umwanya wa Perezida basabwa harimo imikono y’abantu ijana bamuzi muri bibiri bya gatatu by’uturere tugize Uganda.
Bobi Wine yabwiye BBC ko yari amaze gushaka imikono y’abantu miliyoni esheshatu, ariko ngo babibuze nyuma yo gusakwa.
Yagize ati “Guverinoma ya Museveni irashaka kumbuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida. Batangiye bibaza ku mpamyabumenyi yanjye, imyaka yanjye none bageze aho bangiza gutanga kandidatire yanjye. Ndakeka ko ariyo mpamvu batwaye inyandiko zanjye.”
Bobi Wine yavuze ko nubwo inyandiko ze bazitwaye ataracika intege, ahubwo ngo bahise bamenyesha amashami y’ishyaka rye guhita batangira gukusanya indi mikono.
Yavuze ko uretse inyandiko, banamutwaye amafaranga asaga miliyoni 23 z’amashilingi ya Uganda yari yatanzwe n’abarwanashyaka ngo azifashishwe mu matora.
Ku wa Gatanu w’iki cyumweru niwo munsi ntarengwa Bobi Wine yahawe wo kuba yatanze inyandiko za kandidatire ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!